Mu gihe habura iminsi 9 kugirango igikombe cy’isi gitangire Leta zunze ubumwe z’amerika nicyo gihugu kigeze muri Quatar ari icya mbere.
Ku munsi w’ejo hashize mu masaha y’umugoroba ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’amerika yagaragaye iri muri Bisi yo mu gihugu cya Quatar.
Ibi iki gihugu gikoze ni ukugirango babe bamenyera ikirere cyo muri iki gihugu kizakira iyi mikino yanyuma y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakipe menshi arimo kwitegura iyi mikino gusa amakipe amwe n’amwe yatangiye kubura abakinnyi bayo nyuma y’ibibazo by’imvune byatumye badahamagarwa mu bihugu byabo.
Igikombe cy’isi kiratangira tariki ya 20 ugushyingo 2022, muri iri rushanwa hazakinwa imikino 64 yose kugeza irangiye.