in

Amafoto atangaje y’umugabo mugufi cyane ku isi.

Umugabo mugufi ku isi ntawundi ni uwitwa Edward Nino Hernandez, ureshya na sentimetero 72.1 ukomoka mu gihugu cya Colombia mu mujyi wa Bogota. Uyu mugabo yavutse ku itariki 10/05 mu 1986 avukana uburwayi bwitwa Hypothyriodism bumubuza gukura, ahubwo agakura mu maso honyine. Mu mwaka wa 2010, yatsindiye kuba umugabo upima ibiro bicye ku isi mu marushanywa ya Guiness World Records yitabirwa n’abafite imiterere idasanzwe.

Kuva muri 2011 Edward Hernandez yakwamamara, yatangiye kwitabazwa mu mashusho y’abahanzi bazwi muri Amerika y’Epfo abenshi bita America Latin. Mu bahanzi bamwitabaje mu mashusho yabo barimo icyamamare Ozuna, Daddy Yankee hamwe n’umuhanzikazi Claudia Leitte. Muri 2018 yaciye mu kiganiro cyitwa Lo Show Dei kinyura kuri televiziyo y’igihugu cy’Ubutaliyani, aho cyagarukaga ku buzima bwe n’ibibazo ahura nabyo aho yatangarije ko ikibazo cyimuhangayikishije kurusha ibindi ari icyo kuzabona umugore.

Kugeza ubu Edward Nino Hernandez w’imyaka 35, amaze imyaka 6 ariwe mugabo mugufi ku isi ntawundi uramusibura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe wamenya ku ndwara yo gutwita inda ya baringa (grossesse imaginaire)

Umugore n’abana be babiri bimanitse mu mugozi bashiramo umwuka.