in

Ibidasanzwe wamenya ku ndwara yo gutwita inda ya baringa (grossesse imaginaire)

Ushobora kuba warabyumvise, cyangwa nawe bikaba byarakubayeho. Ugasanga umuntu afite ibimenyetso byose byo gutwita: kubura imihango, guhurwa no gutwariza, inda gukura ndetse ngo ikanonka nyamara kera kabaye bapima bagasanga nta nda yigezemo.Nibyo mu gifaransa bita Grossesse imaginaire naho mu cyongereza bayita Phantom pregnancy, pseudocyesis cyangwa false pregnancy.

Ese biterwa n’iki? Ese ni uburwayi? Niba ari bwo se bwavurwa? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

Irangwa n’iki?

Nkuko hejuru tubivuzeho, umuntu ufite iyi nda itabaho agira ibimenyetso nk’ibyo umugore utwite aba afite. Twavugamo:

  • Kubura imihango
  • Kwiyongera kw’inda (gukura)
  • Kumva umwana akina mu nda (inda yonka)
  • Guhinduka amabere akabyimba ndetse imoko ikarushaho kwirabura
  • Kwiyongera ibiro
  • Kuzana amashereka mu mabere
  • Isesemi no kuruka bigendana no guhurwa no gutwariza

Byaba biterwa n’iki?

Kugeza ubu ntabwo impamvu nyamukuru itera iki kibazo irasobanuka ariko hari impamvu zagiye ziboneka ko zongerera abagore kuba bagira iyi grossesse imaginaire.

●Kuba umugore afite uburwayi buzwi nka PSOS (polycystic ovarian syndrome) ubu bukaba uburwayi bufata abagore bari mu myaka yo kubyara butuma bagira imisemburo itaringaniye bigatera akenshi kugira imihango ihindagurika cyane, bikaba byatuma kubyara kuri bo bigorana
●Kuba umugore asanganywe depression yageze ku rwego rwo hejuru cyane
●Kuba umugore asanganywe umusemburo wa dpoamine ku kigero cyo hasi cyane
●Kuba yarabuze urubyaro igihe kirekire, kandi arushaka
●Kuba ari gufata imiti ifasha ababuze urubyaro bityo akaba yakibeshya ko imiti yakoze
●Kuba ahozwa ku nkeke n’umugabo cyangwa imiryango kuko atarabyara

Ese biravurwa?

Ubusanzwe iyo bapimye bakamwereka ko adatwite ari ibyo yibeshyaga, uwo mwanya bya bimenyetso byose bihita bigenda. Ariko ntibirangirira aho gusa kuko aba agomba gukurikiranwa kuko akenshi agira ihungabana cyane cyane iyo ari umuntu usanzwe adafite abana. Rero hakorwa n’ibi:

□Kumuganiriza hagamijwe kumuhumuriza
□Kuba yahabwa imiti irwanya depression cyangwa uburwayi bwo mu mutwe
□Kumuha imiti ishyira ku murongo imisemburo.

Kuko bamwe bakomeza kwishyiramo ko batwite nubwo ibipimo byaba byagarageje ko badatwite ni byiza ko ababana na we bakomeza kumuba hafi babona hari impinduka ziri kuba ku buzima bwe zitari nziza bakamugeza ku ivuriro kugirango bamurinde kuba yanakivutsa ubuzima dore ko iki ari ikibazo cy’intekerezo cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: Inzu yahiye irakongoka habura na kimwe baramura (video)

Amafoto atangaje y’umugabo mugufi cyane ku isi.