in

Amafaranga bayongereye: Hamenyekanye ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, nibwo abashinzwe gutegurira irushanwa rya Miss Burundi batangaje ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana iri kamba muri 2023.

Uzatorwa nka Miss Burundi 2023, azahabwa ibihembo birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ractis Model, litiro 480 za lisansi mu mwaka umwe, ubwishingizi bwimodoka, kwishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse n’umushahara wa buri kwezi ungana nk’ibihumbi 500.000 by’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Ni mu gihe miss Burundi 2022 yahabwaga umushahara ungana nk’ibihumbi 300 buri kwezi, byumvikane ko hiyongereyeho ibihumbi 200.

Umukobwa uzegukana ikamba ry’igisonga cya mbere azahabwa miliyoni 2.5 z’amarundi, ndetse n’amafaranga yo kwiga, igisonga cya kabiri azahabwa miliyoni 2 z’amarundi ndetse n’amafaranga yo kwiga.

Naho umukobwa uzakundwa n’abantu benshi(miss Popularity) azahabwa miliyoni 1.5 z’amarundi, n’amafaranga yo kwiga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague yatangaje amagambo akomeye ku mugore we ndetse n’umwana

Tidjara Kabendera yongeye gucyebura abakobwa bashaka gusezerana ivanga mutungo abereka n’ibimenyetso