in

Tidjara Kabendera yongeye gucyebura abakobwa bashaka gusezerana ivanga mutungo abereka n’ibimenyetso

 

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wamenyekanye cyane igihe ya koraga kuri radio y’igihugu yongeye kubwira abakobwa ko bakwiye kuvuga imitima yo kugira ngo bajye gushakira ubutunzi ku bagabo.

Tidjara yavuze ko ibyabaye ku mugore wa Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa bikwiye kubera isomo rikomeye abagore bose biteze ubukungu ku bagabo babo nyuma yuko yigeze kubivuga bamwe bakamutuka ariko noneho yagarutse abereka ibimenyetso byuko bakwiye gushaka ibyabo batitaye ku mitungo y’abagabo.

Tidjara Kabendera yagize ati:” Mpora mvuga nti mujye muvanga imitima, umubiri n’amaso ubundi umutungo buri wese amenye uwe mukanga kumva”.

Tidjara yanyujije aya magambo kuri Instagram ye amaze kubona uburyo umugore wa Achraf Hakimi yabaye urwamenyo nyuma yuko ashatse ko batandukana yizeye ko baragabana imitungu ye yose bagera mu rukiko agasanga nta mitungo imwanditseho ahubwo yose yanditse kuri Mama we maze aririra mu myotsi.

Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye Tidjara ukunze kugira inama abakobwa yo gushaka ibyabo bakareka kwirirwa bashakira ubutunzi ku bagabo yongera ku bisubiramo ndetse abaha n’ibimenyetso.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafaranga bayongereye: Hamenyekanye ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023

Akiyabona, muhita mukundana: Amazina (20) y’abakobwa n’abagore bakunda amafaranga cyane kurusha abandi