in

Aho yaciye: ibyo uyu musore yakoreye umu ex we ntazigera abyibagirwa

Umusore yakoze agashya maze atungura uwahoze ari umukunzi we ahitamo kwishyura ideni ryose yari afite nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu mukobwa ubuzima bwamunaniye akaba yarakennye nyuma yo gutandukana.

Uyu mugabo Nyland yaje kumenya amakuru ko uyu wahoze ari umukunzi we Keenan kuva batandukana yahuye n’ikibazo cy’ubukene akabura uko yishura ideni yari afite ndetse yaragwatirije inzu ye abamo maze afata icyemezo cyo kumufasha kwishyura iri deni ryose nk’umuntu babanye igihe kitari gito.

Shaun Nyland utuye mu mujyi wa Newport mu Bwongereza ndetse n’uyu wahoze ari umukunzi we Cat Keenan, amakuru avuga ko bakundanye igihe kigera ku myaka itandatu ndetse baza no kubyarana abana babiri mbere y’uko hagati yabo hazamo ibibazo byatumye batandukana.

Ibi byose byabaye nyuma y’uko aba bombi bamaze kumenyekana ku rubuga rwa TikTok mu mwaka wa 2019 ndetse baratangiye no gukorera amafaranga atari macye kubera amashusho bashyiraga kuri uru rubuga yakundwaga n’abakunzi babo.

Nyuma yaho umubano wabo waje kuzamo ibibazo bitandukanye byatumye muri Werurwe 2021 batandukana ariko bakomeza kuba inshuti mu rwego rwo gukomeza gufatanya kurera abana babo babiri babyaranye.

Keenan akimara gutandukana n’umukunzi we yaje guhura n’ibibazo by’ubukene ndetse abura nuko yishyura ideni yari afite.

Kuwa 31 Ukwakira 2021, ubwo Keenan yizihizaga isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko uyu Nyland yaje gutungura uyu wahoze ari umukunzi we maze amwishyurira iri deni ryose yari afite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Kabaye!!🙃
0788852453

Bibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’imyaka 13 bategereje barahebye

Mu burakari budasanzwe Dj Brianne yasomeye abashomeri karahava (Videwo )