in

Bibarutse umwana w’umukobwa nyuma y’imyaka 13 bategereje barahebye

Umunyarwenya AY Makun n’umugore we Mabel bakiriye umwana wabo wa kabiri w’umukobwa nyuma y’imyaka 13 bategereje.

Uyu munyarwenya yasangije abafana be iyi nkuru nziza ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagaragaje ko uyu mwana we yahise amwita Ayomide.

Ati: ” Amasengesho yacu mu myaka 13 ishize yarashubijwe. AYOMIDE urakoze gushimisha Mama na Papa. Ndashimira abantu bose batugumishije mumasengesho yabo kandi ntibahweme kutugaburira hamwe n’ibyiza.

Akomeza agira ati: “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku bwenge bwawe bwite. inzira zawe zose uzamugandukire, na we azagorora inzira zawe. ”

AY Makun ni ukomoka mu gihugu cya Nigeria akaba ari umunyarwenya ukomeye muri icyo gihugu, ubu afite imyaka 50.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri bakoze irobo igaburira abantu batagira amaboko(video)

Aho yaciye: ibyo uyu musore yakoreye umu ex we ntazigera abyibagirwa