in

Aho kujya mu rukundo ruzakubabaza byaba byiza utegereje umuntu wujuje ibi bintu.

Aho kugira ngo ujye aho utazi , wisange mu maboko y’uburanga buzakubabaza iteka, wisange mu maboko y’umuntu ugufata nk’amahitamo ye ya kabiri hindukira urebe niba agukunda koko cyangwa wemere kuba utegereje kugeza uhuye n’umuntu ukora ibi bintu bikurikira:

1.Ashyira imbere imibereho myiza yawe no kumva umeze neza

Iteka agushyira imbere. Aba ashaka kumenya niba koko wishimye kandi utekanye kabone n’ubwo yakwishyira mu kaga.

2.Aguha igihe cye yose

Niba amara igihe cye agutekerezaho, akora ibintu bikwereka ko agukunda nawe wihindukira ngo umutere umugongo. Azi neza ko urukundo rukenera igihe kugira ngo rumere neza niyo mpamvu nawe abiha umwanya akaguha igihe cye.

3.Atuma wumva ushaka kuba umuntu mwiza

Ukeneye umuntu uzatuma wumva ushaka kuba umuntu mwiza ukava mubibi wakoraga cyangwa watekerezaga ko ari byiza. Umuntu uzaguhatiriza kuba mwiza.

4.Aremera ndetse akanakunda buri gice cyose cyawe yewe n’icyo utekereza ko ari kibi arakigukundira

Ntabwo urukundo rwe arugabanya kubera akantu gato. Aragukunda wese.

5.Akubwira ibyiyumviro bye by’indani n’amarangamutima ye bimwe atabwira undi, arabohoka akakubwira uko yiyumva

Arifungura kuri wowe. Akugumisha muri we imbere, akakubwira amabanga y’ibyiyumviro bye kuri wowe.

6.Agaragaza guhozaho akwereka ko agushaka cyane

7.Atuma umenya icyo bisobanuye kuba m urukundo

8.Atuma wumva udasanzwe mu rukundo

Iteka agushyira muri gahunda ze ndetse akakwerekako ushoboye cyane ndetse akagufasha no kumva ko ntakintu na kimwe cya kunanira ku isi yose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Mu Butaliyani habereye ibidasanzwe muri iri joro nyuma yuko ikipe y’igihugu cyabo itwaye #EURO2020

Kigali: Umukoranabushake yahabuwe n’umusore wamusuzuguye anashaka kurwana na we (video)