in

Ahazaza ha Onana muri Murera! Rutahizamu Leandre Onana ikipe ye ya Rayon Sports yamubereye umuranga mwiza

Rutahizamu w’umunya-Cameroun, Leandre Willy Essombe Onana ukinira Rayon Sports, ibiganiro bigeze kure n’ikipe y’ubukombe muri Tanzania ndetse no muri Africa, Simba SC.

Onana watsinze ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2022/23, afitanye amasezerano na Rayon Sports azarangirana n’uyu mwaka w’imikino uzapfundikirwa n’Igikombe cy’Amahoro tariki 3 Kamena 2023.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, cyatangaje ko abayobozi ba Simba SC mu cyumweru gishije bakoze inama yiga ku igurwa rya Onana ndetse n’uburyo yajya muri iyi kipe.

Amakuru yizewe agera kuri Yegob ni uko ku mpande zombi ibiganiro bigeze kure kandi ko igikomeza iri gurwa rya Onana muri Simba SC ni uko umureberera inyungu ari nawe uzireberera umutoza w’iyi kipe ya Simba witwa Robertinho.

Ikindi kandi mu mukino Onana asigaje gukinira Rayon Sports w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC tariki 3 Kanama 2023 kuri Stade ya Huye, hari abakozi ba Simba SC bazaba bawitabiriye bareba uko yitwara.

Hari andi makuru kandi yemeza ko atari Simba SC gusa ishaka Onana kuko hari n’andi makipe yo muri Maroc ndetse na Dubai amwifuza, akomeje ibiganiro n’abashinzwe inyungu ze, buvuze ko ahazaza he muri Rayon Sports ho ntaho ahubwo yamubereye umuranga mwiza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo 3 bwo gutuma umukobwa cyangwa umugore agushaka kandi akakwiyumva bikomeye

Dore ibiganiro(Topics)7 waganira n’umukunzi wawe cyangwa undi muntu ukunda