in

Aha niho Abanyarwanda bose bifuza kujya! Umusore uba Dubai wataye akazi ke yijejwe akazi Keza muri Dubai yaburiye Abanyafurika bose agaragaza n’uburyo Abanyafurika bagenzi babo aribo babacuruza

Nari nziko nzagaruka ndi umukire! Umusore waretse akazi ke akajya muri Dubai ahamagariwe akazi yaburiye Abanyafurika bose.

Umunya – Ghana uba muri Dubai, Simon yaburiye bagenzi bo muri Ghana ndetse na b’Abanyafurica bose, abacira ku mayange ababwira ko muri Dubai atari heza nkuko babibwirwa.

Uyu musore yavuze ko ubwo yavaga muri Ghana yari ahamagariwe akazi muri Dubai ndetse bamubwirako azahabwa aho gutura mu gihe azaba ari mu kazi.

Uyu musore ubwo yageraga muri Dubai yatunguwe nuko uwamuhamagariye akazi, yamubwiyeko agomba kurarana na bagenzi be mu nzu y’abakozi, kandi mu byukuri kari akazu gato.

Igitangaje ni uko ako kazi kagombaga kumara ukwezi kumwe, ubwo n’ubukode bari bishuriwe bwagombaga kumara ukwezi kumwe kuko nta umucuruzi wakwemera gukodesha inzu umwaka wose muri Dubai.

Uyu musore yaburiye Abanyafurika kutizera ibyo babwirwa n’abagenzi babo kuko abo Banyafurika babibabwira baba bishyuwe kandi baba basa nk’abari kubacuruza kuko Dubai ni igihugu cy’umuruho mubi.

Ndetse kuri we avuga ko aho gufungira abantu muri gereza byarutwa bakabohereza Dubai bakajya gufata ibihano by’ubuzima.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papi Clever n’umugore we Dorcas bageze mu Bigogwe bakirizwa amata bayanywa barebana akana ko mu jisho

Amakuru mashya kuri Kazungu Denis ufungiwe i Magererage ku byaha akurikwiranweho byo kwica abantu 14