in ,

Afite igikanu giteye ubwoba! APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu uteye ubwoba ukomoka mu gihugu cya Kenya [Amafoto]

Ikipe ya APR FC ikomeje gushaka abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino, yamaze kumvikana na rutahizamu mushya igiye gutangaho umurengera w’amafaranga.

Abakinnyi benshi bakomeje kuvugwa cyane mu ikipe ya APR FC bitewe ni uko kugeza ubu ntiharamenyekana abayobozi bashya bagiye kuyobora iyi kipe nyuma ya Afande Mubarakh Muganga wahawe izindi nshingano. Nyuma yo kwemeza ko abanyamahanga bagiye gutangira gukoreshwa, iyi kipe yashyizeho abagabo 2 bazayifasha gushaka abakinnyi beza bakomoka hanze y’u Rwanda.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe ya APR FC yamaze kumvikana na rutahizamu karundura ukomeye cyane muri Kenya witwa Benson Omala Ochienge. Uyu mukinnyi biravugwa ko APR FC igomba kumutangaho amafaranga angana n’ibihumbi 70 by’amadorari angana na Milliyoni 70 z’amanyarwanda.

Benson Omala Ochienge yavuze tariki 16 ukwakira 2001, afite imyaka 22. Uyu mukinnyi yakiniye amakioe menshi harimo ikipe y’igihugu ya Kenya yabatarengeje imyaka 20 ndetse na 23. Uyu rutahiza kugeza ubu ari gukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri iki gihugu cye.

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, zisigaje iminsi 10 gusa kugirango zibe zamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi n’abatoza zizakoresha mu mikino nyafurika zizitabira muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imitoma yavuzaga ubuhuha! Umunyamakuru Benjamin Gucumbi yatomagije umugore we wagize isabukuru – AMAFOTO

Ubukwe bwabo umuntu uzabutaha ni ufite ikofi ibyimbye! Ibyo wa menya ku bukwe bwa The Ben na Pamela bateganya kurushinga