in

Adaciye ku ruhande Miss Uwicyeza Pamella avuze igihe ubukwe bwe na The Ben buzabera

Hashize igihe abantu batandukanye bibaza igihe ubukwe bwa The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella buzabera,ndetse bamwe bagashidakanya ko ubanza ibyabo byararangiye.Gusa kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwemeza ko ubukwe bwabo buri hafi ndetse ko umugabo we ari The Ben.

Mu kiganiro Uwicyeza Pamella yagiranye n’abamukunda binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamubajije ibibazo bitandukanye nawe ntiyabatenguha nawe arabisubiza byose.

Muri iki kiganiro, uyu mukobwa yagarutse ku bukwe bwe na The Ben, aho bahuriye bwa mbere n’ibyo kurya akunda. ku kijyanye n’aho yahuriye na The Ben bwa mbere pamella yagize ati: ”Bwa mbere twahuriye mu gihugu cya Kenya.”

Abakunzi be kandi ntibazuyaje kumubaza igihe azakorera ubukwe na The Ben bari mu rukundo, undi nawe abasubiza atajijinganya ati: ”Mu gihe cya vuba buraba kandi umugabo ni The Ben.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Akinyuma kavuye benshi “Bruce Melody yongeye kwandikisha amateka kubera indirimbo ye

Umunyamakuru Yago yasengeye Yvan Buravan urembeye mu bitaro