in

Abitegura gukora ubukwe vuba aha bararanye inkweto

Abafite ubukwe muri uku kwezi kwa Kanama 2021 ndetse n’abategura aho imihango y’ubukwe ibera bararanye inkweto.

Ni nyuma yuko imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku munsi w’ejo tariki ya 11 Kanama 2021 yaraye isohotse harimo ingingo ivuga ko imihango y’ubukwe irimo gusaba ndetse n’ishyingirwa mu nsengero no mu mategeko yemerewe kwitabirwa n’abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi abitabiriye ibi birori bagomba kwerekana ko bipimishije covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa.

Ingingo ya n ireba imihango y’ubukwe harimo gusaba n’ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta

Iyi nkuru nziza yakiranywe ibyishimo byinshi n’abafite ubukwe vuba aha ndetse n’abategura aho imihango y’ubukwe ibera.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Rayon Sports n’umugore we bari mu byishimo byinshi .

Inkuru nziza ku bakunzi b’Amavubi