in

Abatangiye hakiri kare! KNC yatangaje amagambo yakanze aba-Rayon nyuma yo kubona ko ikipe ye ya Gasogi United izakira Rayon Sports ku mukino wa mbere wa shampiyona

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2023 nibwo FERWAFA yashyize hanze ingengabihe ya shampiyona ya 2023-24.

Umukino uzafungura shampiyona uzahuza Gasogi United na Rayon Sports tariki 18 Kanama 2023 ubere kuri Pele Stadium Saa moya z’ijoro.

Nyuma yo kubona iyi ngengabihe, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, yatangaje ko uyu mukino ikipe ye izakina na Rayon Sports ari umunsi ngo wo gucira urubanza iyi kipe kuko ngo umukino uheruka kubahuza bamutsinze kubera gusifurirwa nabi.

KNC aganira na Rwanda Magazine yagize ati “Umukino nari maze igihe ntegereje. Ni umunsi wo guca urubanza ku byabereye mu Bugesera. Igihe kiragera, ibizabera kuri uriya munsi bizaba biteye ubwoba. Amafaranga azinjira kuri uriya mukino niyo nayafata nkayabaha kuko igikenewe hariya ni ukwerekana ukuri k’umupira.”

Yakomeje avuga ati ” Mfite ubwoba ko bagiye guhagarika imikino ya gishuti. Mbikubwiye hakiri kare, Rayon Sports nzayitsinda ibitego 4-2.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abarundikazi babyinnye barizihirwa! Umuhanzi Bruce Melodie yakoreye igitaramo cy’amateka mu Burundi – AMAFOTO

KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka