in

Abasore bose bihanangirijwe kutazaha amafaranga abakobwa mu mezi 6 ya mbere ya 2022 kubera impamvu itangaje.

Umwanditsi wo muri Nigeria, Reno Omokri, yagiriye inama abasore ko bakwiriye kureka guha amafaranga abakobwa mu mezi atandatu abanza ya 2022, ko ahubwo bayaha ababyeyi babo.

Reno avuga ko umusore wumva ashaka ko umwaka wa 2022 awunyuramo neza akwiriye ” Kubiba imbuto ku babyeyi aho guha amafaranga abakobwa.”

Kuri paji ye Facebook, yagize ati ” Niba mu 2021 nta kintu wagezeho, gerageza gukora ibi bintu njye uzaba uza kunshimira nyuma. Mu mezi atandatu ya 2022, ntuzigere uha umukobwa ifaranga na rimwe. Ahubwo, imbuto nimuyibibe mu babyeyi. Imana nitabaha umugisha, muzambwira.”

Uyu mugabo kandi hari abakobwa yavuze ko abasore bakwiriye kwirinda kuryamana nabo. Ati ” Muzirinde kuryamana bya huti huti n’abakobwa basaba ibihumbi bibiri. Bariya baba ari abakozi b’abantu babi baba bagamije gusenya ubuzima bw’abandi bantu.”

Yakomeje agira ati “ Niba wumva kwihangana ku gusambana bikunaniye, shaka umugore.”

Reno Omokri ni umwanditsi w’Umunya-Nigeria, umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yavutse kuwa 22 Mutarama 1974. Yiga muri Kaminuza ya Wolverhampton mu Bwongereza.

Azwi kuri televiziyo muri Nigeria no mu Bwongereza mu nkuru mbara nkuru yitwa Reno Around the World. Yanditse ibitabo birimo: Facts versus Fiction, Why Jesus Wept, Start Solving problems n’ibindi byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, sezerera burundu umukobwa nk’uyu mu buzima bwawe kuko yamaze kukwanga arabiguhisha.

Akoresheje amagambo arimo urukundo rwinshi, Tidjara Kabendera yifurije isabukuru nziza umwana we