in ,

Abarusiya intandaro ishobora gutera Trump kubura amahirwe yo kuba perezida wa USA nyamara yari yamaze kubyinira ku rukoma

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bijyanye no kuba Leta y’u Burusiya yaba yaragize uruhare mu kwiba amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.N’ukuvuga ko mu gihe cyose byaba bisanzwe ko Trump yibiwe amajwi ntakabuza ntabwo yaba akinjiye muri White House mu kwezi kwa mutarama nk’uko yarabyiteze .Image result for Trump Vs Obama

Mbere y’uko amatora akorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakunze gutunga agatoki abayobozi bakuru b’u Burusiya ko baba barakoze uburyo buzabafasha kwinjira mu mabanga y’abayobozi bakuru no kwiba amajwi, ibirego iki gihugu cyakomeje guhakana.

Muri Kanama uyu mwaka, abayobozi mu nzego z’ubutasi batangaje ko hari amakuru yibwe arimo imyirondoro y’abagomba gutora bagera ku 200,000 bo muri Leta ya Illinois, byavugwaga ko byakozwe n’aba-hackers b’Abarusiya.

Iyi nkuru dukesha IGIHE ikomeza yemeza ko umujyanama Mukuru mu by’Umutekano no kurwanya iterabwoba muri Amerika, Lisa Monaco kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukuboza 2016 yatangaje ko basabwe na Perezida Obama ko hakongera gukorwa iperereza ku ruhare rw’iki gihugu mu matora.

Yagize ati “Perezida yasabye abakora mu rwego rw’iperereza, kongera gukora igenzura ryimbitse ku byabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ibi bizakorwa hagamijwe gutanga raporo ku bafatanyabikorwa batandukanye kandi bizakomeza gushimangira ibyo twakoze, dusaba Inteko kuba maso ku bikorwa twabonaga.”

Aganira n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Monaco yatangaje ko ubuyobozi buzita cyane ku ngaruka zishobora kuzavuka mu gihe ibyavuye mu ibarura rishya bizaba byashyizwe ku karubanda.

Biteganyijwe ko aya majwi azabarwa mbere y’uko Donald Trump watorewe kuyobora igihugu arahiririra imirimo mishya, mu muhango uteganyijwe kuba ku ya 20 Mutarama 2017.

Abasenateri bo mu ishyaka ry’aba-démocrate bakora mu Rwego rw’ubutasi basabye Obama ko yakurikirana uruhare rw’u Burusiya mu matora.

Umwuka mubi hagati y’impande zombi wakomeje gututumba nyuma y’igihe gito hasohowe inyandiko z’ibanga na za email zo mu ishyaka ry’aba-démocrate ndetse n’iz’umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Hillary Clinton, abenshi bakemeza ko biri mu byagabanyirije uyu mukandida amahirwe yo gutorwa kuko akenshi ibyatangajwe byerekeranye n’amabanga ye.

Hillary Clinton yatangaje ko aribwo bwa mbere mu mateka hagaragaye uruhare rw’igihugu cy’amahanga mu kugerageza kwinjira mu mabanga y’amatora ya Perezida mu gihe umukandida bari bahanganye wanatowe, Trump we yakomeje guhakana uruhare rw’u Burusiya mu kwinjira mu mabanga y’amatora.

Perezida Barack Obama yasabye ko hakongera gukorwa iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BYATAHUWE: Umukinnyi uhembwa menshi ntabwo ari Messi cyangwa Cristiano Ronaldo

Uramutse uriye ibi biribwa wahorana impumuro nziza mu kwanywa