in

Abarundi basigaye bafata u Rwanda nka Arabia Saudite: Bigirimana Abedi yateye umugongo Rayon Sports itamuhaga ibyo yifuzaga maze amaso ayerekeza mu ikipe itazakina imikino nyafurika -AMAFOTO

Abarundi basigaye bafata u Rwanda nka Arabia Saudite: Bigirimana Abedi yateye umugongo Rayon Sports itamuhaga ibyo yifuzaga maze amaso ayerekeza mu ikipe itazakina imikino nyafurika.

Umukinnyi w’umuhanga cyane ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba Murugamba Bigirimana Abedi kuri uyu munsi nibwo yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports gusa ntibumvikana ku mushahara uyu musore yajya ahabwa buri kwezi.

Biravugwa ko Abedi yifuzaga kugurwa miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda ariko akajya ahembwa umushahara wa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi akaba ari ingingo atumvikanyeho n’ikipe ya Rayon Sports dore ko yo yamuhaga miliyoni imwe n’igice buri kwezi ariko uyu mukinnyi ntabyumve.

Bigirimana Abedi utitaye ku ikipe ya Murera izakina imikino nyafurika ubu hari amakuru avuga ko uyu musore hatagize igihinduka yasinyira ikipe ya Police FC ishobora kumuha ibyo yifuza mu gihe Rayon Sports yaba igitsimbaraye kutamuha amafaranga yifuza.

Amafoto:

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukiko rwasanze igifungo cya burundu kidahagije! Mukase wa Akeza wari ukurikiranwaho kwica uyu mwana wasubiyemo indirimbo ya Meddy, yakatiwe urumukwiye

Ubushomeri buragwira! Umugabo yabonye ubushomeri bumugeze habi ahitamo gukora icyaha gikomeye cyane ariko mu buryo butangaje