in

Abarimo Miss Iradukunda Elisa, Naomi na Miss Grace Bahati bifurije isabukuru Miss Mutesi Jolly

Aba Miss batandukanye bafashe umwanya wabo bifuriza isabukuru y’amavuko ya Miss Mutesi Jolly wujuje imyaka 25 y’amavuko.

Bifashishije instagram bifurije Isabukuru nziza Mutesi Jolly, Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda uherutse no gukorera ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umwe mu bafashe umwanya bifuriza Mutesi Jolly isabukuru y’amavuko.

Yagize ati:”Umunsi mwiza w’amavuko, ndakwifuriza imigisha y’igisagirane, ndagukunda.” Mutesi Jolly nawe yahise amushima agira ati:”Murakoze mukuru wanjye.” Abandi barimo Naomie, Liliane na Elsa, nabo bafashe umwanya bamwifuriza umunsi mwiza bamugaragariza ko bamukunda kandi bishimiye isabukuru yizihije.

Iyi sabukuru y’amavuko akaba yayizihije mu byishimo byinshi byo kuba Nyampinga wa mbere wujuje abantu benshi bamukurikira bagera ku bihumbi magana atanu, ndetse nk’uko yabigaragaje akaba yagiye kuyirira ku kirwa cya Zanzibar.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafashe Kungufu Umukobwa Wari Waje Kumukorera Amasuku Murugo

Niba ukunda ubuzima bwawe irinde gukora ibi bintu nyuma yo kurya