in

Abanyamahanga 2 ba APR Fc bazajya bicara mu bafana! Umwanzuro wa FERWAFA watumye imibare y’umutoza wa APR Fc itangira kuzamo ibihekane

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, FERWAFA yatangaje ko umubare w’abanyamahanga bemewe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore uva kuri batanu bakaba batandatu mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mwanzuro wa FERWAFA watumye imibare y’umutoza wa APR Fc itangira guhinduka kubera ko bari bizeye ko abanyamahanga bazakina muri shampiyona byibuze bazaba 7.

Muri shampiyona ishije, uwari Chairman wa APR Fc, yatangaje ko iyi kipe niramuka ifashe umwanzuro wo hukinisha abanyamahanga, ntawe bazazana wo kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Shampiyona ikirangira APR Fc yahise itangira kugura abanyamahanga, gusa intego kwari ukugura 7, bizeye ko aribo bazaba bemewe muri shampiyona bose bazajya babanza mu kibuga.

Ndetse kandi APR Fc yaguze Ndikumana Danny aba umukinnyi wa 8 uguzwe, iyi kipe yari yizeye ko Danny azakina muri APR Fc nk’umunyarwanda gusa kubera ko ibyangombwa bye byose bitararangira, Ndikumana Danny azakina nk’umunyamahanga.

Bivuze ko muri APR Fc, umutoza azajya aruhutsa abanyamahanga babari muri shampiyona kubera ko ubu ari 8 mu ikipe kandi muri shampiyona hemewe 6 gusa.

Urutonde rw’abakinnyi b’abanyamahanga bamaze kugurwa na APR FC:

1. Umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo

2. Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme wo muri Cameroon

3. Thaddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga, akaba akomoka muri Uganda

4. Umurundi, Ismael Pitchou

5. Rutahizamu wo muri Cameroon, witwa Joseph Apam

6 .Rutahizamu Victor Mbaoma ukomoka Nigeria

7 .Lion Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukomoka muri Sudan

8 .Ndikumana Danny ukomoka mu Burundi nawe mu gihe atarabona ibyangombwa buzuye bituma aba umukinnyi wemewe w’umunyarwanda.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bye birimo Imana: Amashusho y’ibintu Mugisha Bonheur yakoreye ikipe ya Al-Hilal yatumye abantu babona ko uyu musore ahishiye byinshi Abanyarwanda -AMASHUSHO

Tuganire: Ni ikihe kintu ukomeretsa ukaba ari wowe urira? – IGISUBIZO