in

Abantu benshi bakomeje gushinja T.I n’umugore we kubasambanya ku gahato babanje kubaha ibiyobyabwenge.

Umuhanzi w’umuraperi TI n’umugore we Tiny barashinjwa gukoresha abagore n’abakobwa ubusambanyi, nyuma yo kubaha ibisindisha.Gusa uyu muryango wamaganiye kure ibibavugwaho.

Mu ntangiro z’iki cyumweru uwahoze ari inshuti y’umugore w’uyu muhanzi yitwa Sabrina Peterson , yavuze ko uyu muhanzi yamushyize imbunda ku mutwe akamuhohotera.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga gusa umugore wa T.I yaje arwanaho umugabo we avuga ko atari byo.

Yanditse ati “Ikintu kibabaje cyo kuba umugore byongeye w’umwirabura ni iki, abantu bashimagiza abatugiriye nabi. T.I washyize imbunda ku mutwe wanjye imbere y’abana bawe, gusa sinigeze mpamagara polisi, nk’umwiraburakazi biragoye komora inguma zatewe no gufatwa ku ngufu cyangwa irindi hohoterwa kubera ko uba umeze nk’imvano y’uko ibyo biba byarabaye.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Sabrina Peterson abandi bagore 15 bagaragaje ko nabo bagiye bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse bakabaha ibiyobyabwenge. Ibi bikorwa uwabaga abiyoboye ngo ni umugore wa T.I.

Hari umwe wavuze ko Tiny na T.I bigeze kujya mu rugo rw’umuturanyi we, bakinjira mu rugo bagashimuta umugabo we.

Umugore wa T.I ariko ibi arabihakana akavuga ko ari uguharabika umuryango we, yasubije ubutumwa Sabrina agira ati “Ba witonze ushaka ko uwaguhohoteye atoza abahungu bawe? Yari [avuga T.I] ameze nka nyirarume cyangwa se wabo w’abana bawe none wavuga ko umugabo wanjye yaguhohoteye ryari ? rekera gusebya umuryango wanjye. Uteye ubwoba. Ndakwinginze saba ubufasha ariko undekere umuryango.”

Nk’uko Daily Mail yabitangaje ngo kuri ubu TI na we yamaze guhakana aya makuru avuga ko bamubeshyera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyiza n’ingaruka mbi kunywa umucyayicyayi bigira ku buzima bw’umuntu|Uwirinde niba ufite ibi bibazo.

Abakinnyi 13 ba RDC basanzwemo COVID19 mbere y’umukino ubahuza na Cameroun.