in

Abantu benshi baguye mu kantu babonye ifoto ya Papa Sava yasezeranye na Mama Sava.

Abantu batandukanye batangajwe n’ifoto ikomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga igaragaza Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava ,yasezeranye imbere y’amategeko na Umunyana Annalisa bakinana muri filime yitwa Mama Sava.

Ni nyuma y’igitutu uyu mukinnyi ukomeye cyane ahora ashyirwaho bitewe n’imyaka y’ubukure agezemo abenshi bibaza igihe azakorera ubukwe bikabayobera.Igitangaje kuri uyu mugabo kandi nuko atigeze avugwa mu rukundo ndetse na nizi saaha akaba ataratangaza umukunzi we.

Hibazwa niba afite gahunda yo kurongora bikayoberana, gusa bamwe mu bafana be, bemeza ko wenda impamvu atabikora hutihuti ari uko yaba afite igihe yabiteganyirije.

Iyi foto igaragaza uyu mugabo yasezeranye mu mategeko yatangaje abatari bake bamukunda ndetse byabaye akarusho ubwo yariho asezerana n’uwo basanzwe bakinana filime (Mama sava).

Abantu bakomeje kwibaza niba ko ari ibya nyabyo cyangwa ko ari byabindi by’ikoranabuhanga (photoshop )byo guhindura amafoto y’abantu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Panda
Panda
2 years ago

Nonese ubwo mudusobanuriye iki??mutubwiyeko bakoze ubukwe ?? Cg?? Ubwo mudufashije iki kweli??

#TdRwanda 2021:Umunya-Espanye birangiye ariwe utwaye irushanwa rya Tour du Rwanda.

Umuherwe yaciye ibintu ubwo yakodeshaga icyapa kinini mu mujyi ,yandikamo amagambo asaba umukunzi we kumubera umugore(AMAFOTO)