in

Ibyo umujura yakoze agifungurwa birababaje

Umunyarwanda yaravuze ngo “ingeso ishira nyirayo yapfuye”buvuze ko akageso umuntu afite kadapfa kumuvamo akiriho.Nibyo byabaye ku musore wimyaka 17 wari warafunzwe azira kwiba ariko nyuma yiminsi ibiri arekuwe yongera kwiba.

Umuyobozi wa Polisi muri Leta ya PRO Lagos, Benjamin Hundeyin, yatangaje ko uyu mwana yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yinjiye mu nzu y’umuturanyi agiye kwiba.

Uyu musore yari yarafashwe afite imyaka 15 y’amavuko kandi yamaze imyaka ibiri muri gereza azira ubujura.

Video yasangiwe n’umuvugizi wa polisi kuri Twitter yerekanaga ukekwaho ahatwa ibibazo nyuma yo gufatwa.

Hundeyin yaranditse ati: ”Uyu mwana w’imyaka 17 yarekuwe muri gereza hashize iminsi ibiri nyuma y’ imyaka ibiri afunzwe. Ejo, yinjiye munzu yumuntu kugirango atware ibintu byagaciro.”

Ababonye iyi nkuru bakaba birababaje n’uburyo uyu umujura atigeze amenye ko yafunzwe azira kwiba ngo bikibere isomo yisubireho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kugurisha imitungo ye, umusaza w’imyaka 60 yagiranye ibihe byiza n’inkumi iramucucura ahinduka umutindi

Nibisanzwe ko umuntu yazana ubwoya mumaso ariko byarabaye