in

Abantu bakubiswe n’inkuba ubwo bifataga amafoto ya selfie.

Abantu bakubiswe n’inkuba mu gihugu cy’u Buhinde ubwo bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa wubatswe mu kinyejana cya 12, aha akaba ari ahantu hakunze gutemberera cyane ba Mukerarugendo. Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwo ibi byabaga, abagera kuri 27 basimbutse bakagwa hasi.

Umupolisi mukuru yatangarije abanyamakuru ko uwo munara ariho hantu hakurura abantu benshi kuri iyi nzu yongeraho kandi ko abapfuye ari abakiri bato.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi, abandi bantu bagera mu icyenda nabo inkuba yarabakubise. Aba yabakubitiye ahantu hatandukanye muri Leta ya Rajasthan ari nayo uyu mujyi wa Jaipur waguyemo abarimo gufata “selfie” uherereyemo.

Ashok Gehlot, umukuru wa Leta ya Rajasthan yatanze inkunga ya 500000 (hafi 6,7000,000 z’amafaranga y’u Rwanda) nk’impozamarira ku miryango yabuze ababo.

Igihugu cy’Ubuhinde ni kimwe mubihugu bikunze kwibasirwa n’inkuba zica abantu cyane cyane mu bihe nk’ibi, hagati y’ukwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Ubuhinde cy’Iteganyagihe avuga ko kuva mu myaka ya 1960, umubare w’abishwe n’inkuba wikubye kabiri bikaba biterwa ahanini n’ihindagurika ry’ikirere.

Icyo kigo kandi kivuga ko inkuba ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y’imyaka ya za 1990.

Leta ya Andhra Pradesh mu mwaka wa 2018 yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu gihe cy’amasaha 13 gusa. Bivugwa ko zikubita cyane cyane mu duce dufite ibiti bitoya. Kuva mu mwaka wa 2004, mu gihugu cy’Ubuhinde inkuba zimaze kwica abasaga 2000.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yashatse kuneka ko umugore we amuca inyuma akoresha WhatsApp ye||igisubizo yabonye cyarakaje benshi.

Niba ukunze kugendana telefoni yawe ifunguye Bluetooth ibi byago biragutegereje.