in

Abantu babe bategura amafaranga atari macye! Hamenyekanye Sitade mpuzamahanga izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC

Abantu babe bategura amafaranga atari macye! Hamenyekanye Sitade mpuzamahanga izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC

Umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, hamenyekanye Sitade uyu mukino uzaberaho nyuma y’iminsi micye FERWAFA itangaje itariki uzaberaho.

Hashize iminsi micye cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA itangaje ko tariki 12 Nyakanga 2023, ari bwo umukino wa Super Cup uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro uzabera ariko ntihatangazwa Sitade uyu mukino uzaberaho.

Muri FERWAFA hatekerezwaga ko uyu mukino wajyanwa mu karere ka Huye nanone, Rubavu cyangwa ugashyirwa mu mujyi wa kigali ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko kugirango abaturage bakomeze kwegerezwa umupira w’amaguru, uyu mukino uzakinirwa mu karere ka Rubavu.

Iyi Sitade y’Akarere ka Rubavu yashyizweho uyu mukino mu by’ukuri ni Sitade nto ariko amakuru ahari avuga ko kwinjira kugirango urebe uyu mukino itike ya macye izashyirwa ku bihumbi 5 by’amanyarwanda. Ibi bizakorwa kugirango bagabanye umubare wabazinjira ariko n’ubundi bazaba ari benshi bitewe n’abafana aya makipe agira.

Aya makipe yombi ahora ahanganye cyane hano mu Rwanda, ninayo azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika. APR FC izakina imikino ya CAF Champions League naho Rayon Sports yo izakina imikino ya CAF Confederations Cup.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izari inzozi ze zabaye impamo! Umuhanzikazi Bwiza yahuye na Miss Jojo yifuje guhura nawe kuko yamukundishije umuziki – IFOTO

Fora ndinde? Mfite ubushobozi bwo gutuma ibintu byuma ariko uko mbyumisha ni ko ndushaho gutota.