in

Abakunzi b’umupira w’amaguru banenze cyane abakinnyi 2 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda barwaniye Penalite nubwo itagize icyo itanga

Abakinnyi 2 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, barwaniye Penalite nubwo itagize umusaruro itanga.

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wo kwishyura n’ikipe ya Benin ukarangira zinganyije igitego 1-1.

Wari umukino ukomeye cyane watangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yataka cyane ikipe y’igihugu ya Benin, mu minota ya mbere u Rwanda rwabonye amahirwe umukinnyi wa Benin akora umupira mu rubuga rw’umuzamu ariko Penalite iterwa nabi ntiyatanga umusaruro.

Iyi Penalite yatewe na Rafael Yorke ntigire icyo ivamo, yabanje ku rwanirwa n’abakinnyi 2 barimo Muhire Kevin ndetse na Mugisha Gilbert ariko biza kwemezwa ko iterwa na Rafael Yorke nubwo nawe umuzamu yayikuyemo.

Ibi byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru banenga cyane aba bakinnyi ndetse n’umutoza w’Amavubi usa nkutaremeje umukinnyi uzajya utera Penalite bikaba ngombwa ko bigenda muri ubu buryo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kirazira ntukahakore: Dore ahantu udakwiye gukora umukobwa mu gihe muri gutera akabariro

Yari yabukereye n’uko Amavubi atamubaniye! Amafoto ashimishije y’umwana muto wari waje gushyigikira Amavubi