in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Abakobwa bo muri Portugal babuze abagabo babarongora, noneho barifuza Abanyafurika kubera impamvu isekeje.

Abakobwa b’uburanga bo muri Portugal biravugwa ko kuri ubu bakomeje kubura abagabo babarongora,ndetse bakaba bashaka abasore b’Abanyafurika ngo kuko bagira ibigango ,kandi bakamenya kwita ku miryango yabo.

Ikinyamakuru Jeune Magazine kivuga ko Portugal ari igihugu gifite abakobwa beza gusa ngo kubona abagabo bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu kuri bo.Abanya Portugal bagendera ku muco wabo gusa bivuze ko Abakobwa bose bashaka kwikorera ubukwe babanza kurenga iby’amoko n’imbibi bakaba barahisemo kuyoboka abasore bo muri Afurika biteguye gukorana ubukwe nabo hatitawe ku nkomoko yabo.Ibi ariko ababyeyi babo ntibabifashe neza kuko bagikomeye ku muco wabo kavukire wo kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.

Nubwo bimeze bityo hari ababyeyi bashyigikiye abana babo ,bakabemerera kugera kunzozi zabo zo gukora ubukwe n’abasore bishakiye harimo n’Abanyafurika.Aba bakobwa bavuga ko kuba bahitamo abirabura ari uko bagira ibintu byinshi bikundwa n’abatari bake.

Ibi birimo kuba abirabura bagira imbaraga zihagije, bakaba bateye neza mu gihagarararo,ariko ikirenze ibyo ngo abirabura bazi kwita ku miryango yabo.Aba bakobwa bemeza ko ijanisha ryerekana ko Abirabura bagira urukundo rwa nyarwo.Bityo rero abakobwa bo muri Portugal bakaba bakomeje kwifuza cyane Abanyafurika aho bemeza ko umusore bazashaka bazanahita bamujyana ku mugabane w’Iburayi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore bafashwe na camera biba mu iduka, dore ibyo bakorewe(Video).

Impamvu zitandukanye zatuma abashakanye batinda kubyara