in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Abakobwa 2 n’umusore1 bari abanyeshuri bapfiriye rimwe barohamye mu kiyaga cya Burera

Abanyeshuri batatu bigaga ku Kigo cy’Amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Métiers) barohamye mu Kiyaga cya Burera bari koga, bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni mu Akarere ka Burera.

Bari bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru gukina umukino uhuza amashuri nyuma bajya koga mu Kiyaga cya Burera ari batanu, batatu muri bo bararohama bahita bapfa.

Mu Banyeshuri barohamye hari umuhungu w’imyaka 18 wo mu Karere ka Musanze wigaga mu mwaka wa Kane mu bwubatsi, umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rubavu wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu bwubatsi n’uw’imyaka 19 wo mu Karere ka Nyabihu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukerarugendo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nonaha: Umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 25 agerageje kwiyahura ( Amafoto)

Ngiyi imyenda itangaje Rihanna agiye gushyira hanze (Videwo)