in

Abakinnyi banze icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports cyashoboraga kuba cyatanga icyizere ku mukino wa Al Hilal Benghazi

Abakinnyi banze icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports cyashoboraga kuba cyatanga icyizere ku mukino wa Al Hilal Benghazi

Ikipe ya Rayon Sports tariki 17 Nzeri 2023, yagarutse hano mu Rwanda gukomeza kwitegura umukino wa mbere wa CAF Confederations Cup ugomba kuyihuza n’ikipe ya Al Hilal Benghazi.

Iyi kipe ikigera hano mu Rwanda ubuyobozi bwa Rayon Sports umutoza Yamen Zelfani yahise aha ikiruhuko abakinnyi kubera ingendo bari bamazemo iminsi. Ku munsi wejo kuwa kabiri nibwo iyi kipe yatangiye imyitozo ariko ubuyobozi bwifuza ko hari icyo bwabakorera kugirango bakomeze kwitegura neza.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel bwifuje ko abakinnyi batangira umwiherero ejo hashize nyuma y’imyitozo kugeza ku cyumweru umukino ubaye ariko bakinnyi bahise babyanga kubera ko ngo igihe bamaze muri Libya n’ubundi bari kumwe ahubwo bemera ko uyu mwiherero bawutangira kuwa Kane.

Ikipe ya Rayon Sports irakina na Al Hilal Benghazi tariki 24 Nzeri 2023, ni kuri iki cyumweru. Uyu mukino ubanza uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium ukinwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali/Karama! Uwari uri mu kizami cya perimi yakoze impanuka ari kumwe n’umupolisi wari uri kumukoresha ikizami (VIDEWO)

Yarobanuyemo umwiza kubarusha ! Mitsutsu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa utakigonderwa na buri wese