in

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports bashobora gutangira imyitozo bari mu bihano kugirango bamenye icyo gukora

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports bashobora gutangira imyitozo bari mu bihano kugirango bamenye icyo gukora

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri irakomeza imyitozo yitegura umukino ifitanye n’ikipe ya Interforce FC ku munsi wejo kuwa gatatu mu gikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitozo, yakira n’abakinnyi 3 bakomeye barimo Charles Bbaale, Joachiam Ojera ndetse na Simon Tamale bakomoka mu gihugu cy’ubugande bari baranze kuza.

Amakuru ahari avuga ko mbere yuko aba bakinnyi ba Rayon Sports batangira imyitozo barabanza kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na Uwayezu Jean Fidel bakumva impamvu yabatindije bakabareka cyangwa bagahabwa ibihano mu gihe bakumva barasuzuguye.

Kugeza ubu ntabwo ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo bameranye neza bijyanye n’umusaruro iyi kipe imaze iminsi ibona ibintu bashinja ubuyobozi kubera ko ntakintu bakoze kugirango batangira imikino yo kwishyura bameze neza.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yerekeza Victor Mbaoma muri Simba SC yashyizweho akadomo 

Lionel Messi yongeye gushyiraho agahigo mu mateka ya Ruhago.