Rutahizamu wa Argentine na Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z’America yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wahoze abandi mu bagabo muri 2023.
iki ni igihembo cyatangiwe mu birori byabereye i London mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024.
Messi Lionel w’imyaka 37 watwaye icyo gihembo kunshuro ya 3 yikurikiranya bikamugira umukinnyi wa mbere ubikoze nyuma ya Cristiano Ronaldo na Robert Lewandowski bagitwaye inshuro ebyiri.
Lionel Messi umaze gutwara umupira wa zahabu, Ballon d’Or, inshuro umunani yatwaye iki gihembo ahigitse abarimo uwo bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe na rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland.
Ifoto Lionel Messi ateruye igihembo