in

Abakinanye filime z’urukundo bikarangira bakundanye bya nyabyo.

Aba bakunzi (couples) bakundanye muri filime no mu buzima busanzwe. Muri bo hari abagikundana kugeza ubu n’abashakanye kuri manda zirarangira baratandukana.

Uwateguye filime yabasabye gukina bakundana, ibyuma bifata amajwi n’amashusho bibavuyeho urukundo bakinaga bararukomeza.

Aba ni bamwe muri bo :

Edward Cullen na Bella Swan-Twilight

Cullen na Bella bakinnye filime Twilight bakundana birangira bakundanye bya nyabyo. Iyi filime bayikinnye muri 2008 batangira gukundana bya nyabyo muri 2009-2013. Amazina yabo mu buzima busanzwe, umusore ni Rob Pattinson naho umukobwa ni Kristen Stewart.

Muhammad Ali na Sonji Roi – Ali

Ali na Sonji bakinnye filime yitwa Ali bakundana. Aba mu buzima busanzwe ni Will Smith na Jada Pinkett, ubu ni umugore n’umugabo. Bakinanye muri filime yitwa Ali 2001, gusa bari basanzwe bateretana kuko batangiye guteretana mu 1995, bashyingiranwa mu 1997, bakina filime Ali muri 2001. Bafitanye abana babiri umuhungu babyaye mu 1998 n’umukobwa babyaye muri 2000.

Jane na John Smith — Mr. & Mrs. Smith

Aba ni Angelina Jolie na Brad Pitt, muri 2005 bakinanye filime y’urukundo yitwa Mr. & Mrs. Smith bakundana birangira batangiye guteretana no gukundana bya nyabyo kuva muri 2005 -2012. Bashyingiranywe kuva muri 2014-2016. Bafite abana 6 bareza badobuse kuva muri 2001 kugera muri 2008.

Hal Jordan na Carol Ferris — The Green Lantern

Hal Jordan na Carol Ferris amazina yabo asanzwe ni Ryan Reynolds na Blake Lively, bakinanye filime y’urukundo muri 2011, batangira gukundana bya nyabyo muri 2012 kugeza bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo.

Annie Savoy na Ebby ’Nuke’ LaLoosh — Bull Durham

Annie Savoy na Ebby ’Nuke’ LaLoosh, amazina yabo asanzwe ni Susan Sarandon na Tim Robbins, bakinanye filime y’urukundo yitwa Bull Durham mu 1988. Bakundana bya nyabyo kuva 1988- 2009. Bafitanye abana babiri bombi b’abahungu uwavutse mu 1989 n’uwavutse 1992.

Troy Bolton na Gabriella Montez — High School Musical

Troy Bolton na Gabriella Montez, amazina yabo bwite ni Zac Efron na Vanessa Hudgens bakinanye filime y’urukundo yitwa High School Musical muri 2006. Bahera muri uwo mwaka bakundana bageza muri 2010.

Gale Weathers na Deputy Dewey — Scream

Gale Weathers na Deputy Dewey, amazina yabo ni Courteney Cox na David Arquette bakinanye muri filime yitwa Scream muri 1996. Bakundana bya nyabyo guhera mu mwaka wakurikiyeho kugeza mu 1998. Bashyingiranwe kuva muri 1999 kugeza muri 2013. Bafitanye umwana umwe babyaye muri 2004.

Latika na Jamal Malik — Slumdog Millionaire

Latika na Jamal Malik, amazina yabo asanzwe ni Freida Pinto na Dev Patel, bakinanye muri filime y’urukundo yitwa Slumdog Milliionaire muri 2008. Bakundana bya nyabyo kuva muri 2009 .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nkumi nziza, niba ufite imwe muri izi ngeso ntuzubuka ngo rukomere pe||isubireho.

Amafoto y’abastar nyarwanda yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru