in

Abagore nti boroshye, Umugore yanditse igitabo k’umugabo we wapfuye kumbe byaje kumenyekana ko hari ibyo yamukoreye ari n’abyo byamugejeje ku rupfu

Abagore nti boroshye, Umugore yanditse igitabo k’umugabo we wapfuye kumbe byaje kumenyekana ko hari ibyo yamukoreye ari n’abyo byamugejeje ku rupfu

Umugore witwa Kouri Richins, ni umubyeyi w’abana batatu, wanditse igitabo nyuma y’urupfu rw’umugabo we, agamije gufasha abana be gushobora guhangana n’agahinda batewe n’urupfu rwa se witwaga Eric Richins.

Nyuma yo kuba yaranditse icyo gitabo, ubu akurikiranyweho kuba ari we wishe umugabo we. Abashinjacyaha bavuga ko yashyize uburozi bukomeye buzwi nka ‘fentanyl ‘ mu kinyobwa yari yamuteguriye, ubwo burozi bukaba bwaramwinjiye mu mubiri bunyuze mu kanwa.

Mu rubanza byavuzwe ko nyuma yo guhamagara nimero ya telefoni y’ubutabazi ari yo 911, abaje basanze umugabo we , Eric Richins, yamaze gupfa aguye mu cyumba cyo kuraramo.

Uwo mugore ubwo yashyiraga hanze icyo gitabo, yavuze ko umugabo we yapfuye urupfu rutunguranye. N’ubwo yavuze ibyo yanditse mu gitabo cye, Abashinjacyaha bo bavuze ko uwo mugore yahaye Eric uburozi bwinshi bwa ‘fentanyl’ ku bushake mu ijoro ryo ku itariki 3 Werurwe 2022.

Uwo mugore yavuze ko yatunganyirije umugabo we Eric icyo kunywa, akakimushyira mu gitanda aho yari yicaye, nyuma akajya kurarana n’umwe mu bana babo, wari urimo arota inzozi mbi ntasinzire neza.

Nyuma agarutse mu cyumba nka saa cyenda zo mu gicuku, ngo yasanze umugabo yamaze gupfa ndetse n’umurambo wakonje. Kouri na Eric bari bamaze imyaka icyenda bashakanye, bakaba barabyaranye abana icyenda.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rya banga rimaze imyaka irenga 6 yarimennye: Israel Mbonyi yavuze ibanga abantu bahoraga bibaza yaba akoresha kugira ngo indirimbo ze zikundwe cyane

Bamwe bari bameze nk’abageze mu ijuru! Israel Mbonyi yatumye abantu bafashwa ku rwego rudasanzwe (AMAFOTO)