Rya banga rimaze imyaka irenga 6 yarimennye: Israel Mbonyi yavuze ibanga abantu bahoraga bibaza yaba akoresha kugira ngo indirimbo ze zikundwe cyane.
Mbonyi yavuze ko kuba ibihangano bye bikundwa ‘nta bundi buhanga ashyiramo’ ahubwo iyo agiye kwandika indirimbo yisunga ijambo ry’Imana.
Israel Mbonyi yavuze ko Imana imuhamagara kuyikorera yamuhaye ‘igitabo cyo gukoresha’ kiyivugaho.
Ati “Imana yarambwiye ngo aha niho uzakura ubutunzi, niyo mpamvu buri gihe iyo ngiye kwandika indirimbo mfata ijambo ry’Imana, ndasoma nkegerana n’Imana maze ikabasha kumbwira.”