in

Abagera kuri 14 batwawe n’uruzi ubwo barimo gusengera mu mugezi gusa pasiteri wabo yakijijwe n’ishami ry’igiti yitendetseho

Abantu bagera kuri 14 bo muri Afrika y’Epfo bapfuye bahitanywe n’umwuzure wateye uruzi bari bari gukoreramo amasengesho.

Byabaye ku wa gatandatu, ubwo bamwe mu barenga  30 bari mu masengesho  bari bahagaze ku mabuye y’urutare igihe umuraba w’amazi wabateraga bitunguranye, maze 14 bahita batwarwa nuwo mwunzure.

Umupasitori yakijijwe n’ishami ry’igiti yafashe akaryizirikaho mu gihe nawe yarimo aratwarwa, nk’uko uyu wabibonye abivuga.

Ku cyumweru nimugoroba, abashinzwe ubutabazi bari bahagaritse ibikorwa byo gushaka ababa bakiri muri urwo ruzi Jukskei ruri i Johannesburg.

Haracyibazwa irengero ry’abantu batatu ritaramenyekana gusa igikorwa cyo kubashaka kiri gukorwa na polisi hamwe n’igice gishinzwe kuzimya imiriro n’abahanga mu kurokora abatwawe n’inzuzi, kirakomeza kuri uyu wa mbere.

Nyuma yo kubona imirambo ibiri ku wa gatandatu, ejo ku cyumweru babonye iyindi 12, nk’uko Robert Mulaudzi, umuvugizi w’igice gishinzwe ubutabazi mu mujyi wa Johannesburg, yabibwiye abanyamakuru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera: Yafatanywe amafaranga yamiganano ari kuyakoresha kumucuruzi

Hamenyekanye ibibazo bikomeye byatumye Raheem Sterling asiga bagenzi be mu gikombe cy’isi muri Qatar agasubira mu bwongereza igitaraganya