in

Rayon Sports yababaje cyane Youseff wifuje kuyikinira

Umunya-Maroc, Youssef Rharb byavugwaga ko yanamaze kohererezwa itike y’indege, ntakije muri iyi kipe kubera ko yamaze kuzuza abakinnyi 30 yemererwa na FERWAFA.

Youssef wagombaga kuza ari intizanyo ya Raja Cassablanca nk’uko byari bimeze ubwo ayiherukamo mu ntangiriro za 2022, abatoza bafashe umwanzuro wo kumwihorera.

Rayon Sports yari ifite imyanya 2 gusa y’abakinnyi igomba kongeramo, yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Heritier Luvumbu ndetse umwanya umwe usigaye bakaba bagomba kuwushyiramo rutahizamu nimero 9.

Yagerageje kwandikira FERWAFA ngo yongere abakinnyi bagere kuri 33 ari na bwo yari kubona uko ishyiramo Youssef ariko irabyanga.

Haringingo Francis utoza Rayon Sports, yamaze kuvuga ko uyu mukinnyi bamwifuzaga ariko atazaza ahubwo umwanya usigaye ari uwa rutahizamu nimero 9, ni mu gihe we anyura ku mpande cyangwa agakina inyuma y’umwataka.

Ati “Kubyerekeye Yousef, twasabwe guhitamo kuko ni umukinnyi mwiza twaramwifuzaga ariko twari dufite imyanya 2, tureba ahantu twaba dukeneye umuntu cyane kuruta ahandi, tubona ko ari mu busatirizi ni cyo cyatumye tuvuga ngo dushake nimero 9 kuko ni ho dufite abantu bake cyangwa dushaka kongeramo imbaraga, ku ruhande dufite abantu benshi, hagati dufite benshi iyo biba bishoboka na Youssef yari kuza ariko nta kundi ni iyo myanya twari dufite.”

Iyi kipe yagiranye ibiganiro na rutahizamu wa Etincelles, Sumaila Moro ariko bisa nk’aho ntacyo byatanze ari na yo mpamvu irimo gukoresha igeragezwa, Mindeke Fukiani ukomoka muri DR Congo ngo barebe ko bamugumana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagenzi bakijijwe n’amaguru ubwo imodoka bari barimo yafatwaga n’inkongi y’umuriro

Nta miti yongera ibitsina by’abagabo yemewe kuzongera gucuruzwa mu Rwanda