in

Abageni batanze impapuro z’ubutumire ziriho ibiciro by’intwererano bakeneye basekeje abantu.

Mu busanzwe iyo abantu batumira ,umuntu ku giti vye niwe ugena icyo azatwrerera ,ikindi ntabwo abatumira abantu bateganya amafaranga bazatwererwa,siko byagenze kuri iyi couple kuko yashyizeho igiciro cy’amafaranga yifuza kubona nyuma y’ubukwe,ni ibintu byatangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mbazumutima Jules na Dusabe Florence bo mu gihugu cy’u Burundi bahisemo gukora ubutumire bagashyiraho ibiciro, ahanini bavuga ko bo ubwabo batakwishoboza ubukwe kubera amikoro make atabemerera gukora ubukwe, bityo ko bashaka inkunga ikomeye ya buri muntu wese kugira ngo babone Miliyoni 4 z’Amarundi.

Mbazumutima Jules na Dusabe Florence, bateganya gukora ubukwe kuri 11/12/2021, ariko nta bushobozi bafite. Mbazumutima Jules na Dusabe Florence amwe mu magambo ari mu butumire batanze, bagize bati: “Nyabuna mutugwaneho, dukeneye amafaranga agera ku miliyoni 4. Imfashanyo yanyu irakenewe cyane. Namwe murabizi ko ubukwe busaba byinshi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi R.Kelly yahamijwe ibyaha bikomeye birimo no gucuruza abagore.

Amashusho ya Mico the Best n’umugeni we babyina indirimbo igare.