in ,

Abafana ba Manchester United bababajwe bikomeye n’igenda ry’umukinnyi wabo ukomeye(Iyumvire)

Manchester-United-fans-show-their-disappointment

Byakomejwe guhwihwiswa kenshi n’abatoza basimbuye umukambwe Sir Alexander Chapman Ferguson haba David Moyes ndetse na Louis Van Gaal bikomeza gushimangirwa na Jose Mourinho kurubu uri gutoza iyi kipe ya Manchester United ko rutahizamu ‘ibihe byose mu ikipe ya Manchester United ariwe Wayne Mac Rooney atagishoboye guheka ubusatirizi bw’iyi kipe yo mu majyaruguru y’ubwongereza, gusa kurubu ibisa nkibyasiguwe mu minsi ishize bishobora kuba bigiye gushyirwa ku ndunduro. Wayne Rooney  (Reuters)

Amakuru dukesha ikinyamakuru k’ikipe ya Manchester United aremeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye kurangiza amasezerano y’uyu mugabo w’imyaka 31 nta gihombo abigizemo na gito ndetse bakazanamuha n’imperekeza mu rwego rwo kumushimira akazi keza yakoze, ubundi bakamusubiza ikipe ya Everton yamureze inamushaka. Iyi kipe ya Everton bikaba biteganyijwe ko izatanga Miliyoni 25 z’amapound kugirango yegukane uyu mukinnyi. Ibi bikaba byababaje bikomeye bamwe mu bafana b’ikipe ya Manchester United bifuzaga ko Rooney azasoreza ruhago ye mu ikipe ya Manchester United akaba yanayibera umutoza w’ejo hazaza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diego Maradona agiye gufungwa ubutazavamo (Impamvu)

Ibintu Alexis Sanchez yasabye Arsenal kugirango ayigumemo biratangaje (bisome hano)