in

Abadepite bakoze agashya biyambika nk’abanyeshuri.

Abadepite b’abagore ba Malawi batangaje abantu benshi bambara impuzankano cyangwa uniform z’abanyeshuri b’abakobwa mu gutanga ubutumwa bwabo.

Abadepite 193 b’inteko ya Malawi ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry’imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b’abagore bararyoroheje.

Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n’umurimo ko “mu gukora cyane byose bishoboka”.

Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by’abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza – bitewe n’impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk’igikorwa cyiza, Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’amagambo yongeye kurota hagati ya Munyakazi Sadate n’umunyamakuru ukomeye w’imikino

Ibanga ryo kugira umuryango unezerewe