in

NdabikunzeNdabikunze

Ibanga ryo kugira umuryango unezerewe

Ibyo twanyuzemo, akazi dukora, abo dukorana n’izindi mpamvu zinyuranye bijya biba inzitizi zo kubaho ubuzima bushimishije mu muryango.

Usanga kwiyahura, kwibera mu kabari cyangwa kumera nk’uhungiye mu rusengero ari byo biri gufata umwanya w’imbere mu ngo zimwe na zimwe ndetse gucana inyuma bigakurikiraho.

Ibi byose nyamara ntibyakabayeho kuko no mu bihe bigoye kandi bishishana urukundo n’ubusabane hagati y’umuryango nta cyagakwiye kubyivangamo.

Buri wese nubwo afite uko acunga urugo rwe, nyamara hari ibintu runaka twagakwiye kumenya ko tubikoze neza twagira umunezero mu ngo zacu

Iyo utangiye umuryango, usanga muba munezerewe dore ko muba mugihararanye kandi mukiri bacye. Nyamara uko umuryango waguka, niko inshingano ziyongera ndetse na bimwe bigahinduka nuko umugabo agataha asanga isahani mu muryango, nawe yakuramo inkweto akazirambika aho ngaho, umwana akaba yitumye mu ntebe cyangwa ku itapi, ibi byose kuko utabikuraho, uba ugerageza kubana na byo no kubikosora buhoro buhoro

Muri iyi nkuru twaguteguriye ibintu binyuranye abo mu rugo bari bakwiriye kwitaho ngo urugo rwabo rukomeze rubanezeze.

Amabanga 10 yo kugira urugo runezerewe

1. Huza akazi n’ubuzima bwo mu rugo

Nubwo bitoroshye kuringaniza ubuzima ubamo ku kazi no mu rugo, ariko uburyo ubibamo, uko ubyitwaramo bifite icyo bivuze kinini. Menya ko nubwo ugomba gushaka ibitunga urugo, ariko no mu rugo urakenewe. Igihe rero uri mu rugo, habe koko, ureke kuba mbuze mpari

2. Iyiteho

Usanga akenshi ababyeyi cyane cyane abagore bamara umwanya munini bita ku bana babo, babafurira, babagaburira, babatekera, nyamara ugasanga bo ntibari gufata umwanya wo kwiyitaho. Nyamara uko utiyitaho ugeraho nawe ugatangira kwisuzugura, ndetse ugasanga usigaye wumva ko ikiri imbere ari urubyaro gusa. Oya, ibi bihindure ugire akanya nawe ko kwiyitaho, wisukure binatume uwo mubana akomeza kubona ko uri ingenzi mu maso ye. Niyo yaba iminota icumi gusa ubonye, kora icyihuse ariko wiyibuke

3. Ikinyabupfura

Ntuzihutire kwereka abana ko ikintu cyose gihanishwa inkoni, ndetse nuwo mwashakanye wibona ko ari uwo guhanwa mu gihe yakosheje.

Menyereza umwana inzira nyayo azayikuriramo

Ahubwo uko utoza abana ikinyabupfura, nawe ubabere urugero rwiza mbese babone ko ibintu bikozwe neza, bigira umusaruro mwiza

No mu gihe ufite uburakari si byiza guhita uhana ahubwo banza utuze noneho werekane uko ikintu cyari gukorwa mu buryo buri bwo. Ibi bizakosora kurenza gutontoma no kugaragaza uburakari

4. Shyiraho imipaka

Imipaka ntihagije, shyiraho n’ubusobanuro

Ababyeyi dushyiraho imipaka kugirango turinde abana bacu ibyago byababaho n’akaga kanyuranye. Kumumenyereza isaha atagomba kurenza atarataha, uburyo agomba kwambaramo, n’ibindi binyuranye ubona biri ngombwa, ni byiza gusa ibuka kumubwira impamvu yabyo.

Ntuzabuza umwana gutaha nyuma ya saa moya nyamara na we utaha bucyeye, nta kazi wari urimo.

Ariko numubwira igituma agomba kugendera kuri gahunda iyi n’iyi bizagufasha nawe kandi bimufashe mu gihe kizaza.

Iyi mipaka ntigarukira ku bana gusa kuko n’abakuze babikora, nubwo bo babikora nyuma yo kubiganiraho. Mushobora kumvikana umubare w’amacupa y’inzoga umugabo atagomba kurenza mu cyumweru, amasaha Atari akwiye kurenza ari mu kabari, amasaha umugore adakwiye kurenza Atari mu rugo, n’ibindi binyuranye

Ibi bituma umutimanama urushaho kubona ko inshingano za mbere ari mu rugo

5. Kuganira

Kuganira nubwo tubishyize hano nyamara niryo zingiro ry’ubuzima. Haba mu bihe byiza n’ibigoye, kuganira bicyemura byinshi. Nubwo abana bibagora kuganira n’abakuru babereka ibyo bifuza, kubona byonyine ko wamuteze amatwi bizamufasha kumva ko umwumva.

Ibiganiro bicyemura ibibazo byinshi

Ganiriza abana, utababwira ibibazo byawe, ahubwo ubereka ubuzima, uko wiriwe mu kazi, mbese babone ko nubwo utari uhari ariko aho wari uri byari mu nyungu zabo

Ganira nuwo mwashakanye, munabone uko mupanga gahunda z’iminsi iri imbere. Aha ni naho azakubwirira nawe ukamubwirira amakosa mubonanaho, ibyifuzo, bayaba ibyanyu cyangwa iby’abana, ndetse ni naho muzafatanya gupanga imishinga ibyara inyungu mu rugo

6. Ubusabane

Niba kubera akazi utabona akanya ko kuba mu rugo ngo usangire n’umuryango ku meza, gerageza mu gihe bigushobokeye usabane n’umuryango. Iki gihe niho uzabonana n’umuryango wose, muganire, museke, mu  bushobozi bwanyu bibe ari nk’umunsi mukuru.

Niba utaha muri wikendi gusa wikigumira mu buriri n’uwo mwashakanye, keretse mu gihe mutaragira abana.

Gusabana no gusangirira hamwe byongera umunezero mu rugo

Muri iki gihe niho ushobora gutemberana n’umuryango, ndetse mugakina mugaseka, mukishima.

7. Gufatanya gufata imyanzuro

Niba utaragira abana bakuze ibi birakureba wowe nuwo mwashakanye. Nyamara niba ufite abana bakuru, iki ni cyo gihe ngo nabo bagire uruhare mu gufata imyanzuro y’ibibera mu rugo.

Nubwo hari imipaka ariko uko umwana agenda akura, azahabwa uburenganzira bwo guhitamo afatanyije n’ababyeyi, gusa kuko muri bakuru muzamufasha igikwiriye aricyo gikorwa kandi abone ko imipaka mwashyizeho mutakinaga mwari mukomeje

8. Guhumuriza

Guhumuriza uwawe biramuruhura

Mu bihe bikomeye, ibihe by’uburwayi se, igihombo, kubura cyangwa kwirukanwa ku kazi nibyo bihe uwo mubana aba akeneye ko umuba hafi kurenza indi minsi. Umwana watsinzwe mu ishuri, nicyo gihe akeneye kwerekwa ko mumuri hafi.

Kumuganiriza umuhumuriza ndetse unamukomeza bizatuma yumva ko Atari wenyine kandi binatume abasha kwiyakira bimurinde kwiheba no kwigunga dore ko biri mu byongera ibyago byo kwiyanga no kwiyahura kuri bamwe.

9. Wikigira intakoreka

Abagabo n’abagore bamwe usanga ari intakoreka, intagondwa mbese mu rugo ari intare. Ugasanga umwana mu rugo afite uwo yisanzuraho undi aramubona akiruka cyangwa agahunga. Ikizakubwira ko umwana akwishimira kandi akwisanzuyeho nuko iyo uri mu rugo aba yumva atakuva iruhande, wanagenda akababara. Ni kimwe no kuwo mwashakanye. Igihe cyose uzasanga iyo uri mu rugo aba atakwikoza, nuko bury aba atakwishimiye cyangwa atakwisanzuraho. Gerageza rero koroha, icyubahiro ugomba ugihabwa nuko witwara mu rugo ntugihabwa nuwo uri we.

Nta gitangaza kirimo kuba wakina n’umwana, mugasangira igikoma, mukajyana guhaha, kuko byongera urukundo kandi umwan akura afite ubwenge buzima kandi bukora neza.

10. Marana igihe kinini n’uwo mwashakanye

Aha rero ni ho ruzingiye kuko niyo ibindi byose byagenda neza ariko mu cyumba cyanyu bikagenda nabi, ntabwo umunezero uzaboneka kandi bizagaragarira buri wese.

Ibuka ko inshingano ya mbere mu bashakanye ari ugusangira umunezero. Umunezero wanyu, uko ubanye nuwo mwashakanye nibyo abana banyu bazakura bigana, kuko natwe ubu twigana ibyo twabonye ku babyeyi bacu.

Aha iyo byapfuye n’ibindi ntibikunda, gusa iyo ibindi bimeze neza no mu buriri biremera

Mu buriri ibuka ko Atari igikorwa ngirira cyangwa ngirisha ahubwo ni igikorwa ngirana. Buri wese agomba kubigiramo uruhare kandi akabikora atagamije ibyishimo bye gusa ahubwo agamije ibyishimo bya mugenzi we.

Usanga abagabo bashinja abagore babo ngo ntibabanezeza, ngo ntibanyara, abagore bagashinja abagabo babo ngo ntibabashimsiha, ugasanga umugore abyaye nka kane ariko ngo atazi uko barangiza. Ibi aho bipfira ni mu buryo bikorwamo kuko iyo buri wese ashyize imbere ibyishimo byamugenzi we, mukaganira ku gikorwa, buri wese akavuga ibimushimisha, niho bigenda neza.

Guhorana no kwishimana niwo muryango

Ibi byose rero tuvuze, dore ko tuvuze bicye muri byinshi bikwiriye, kubyubahiriza niryo shingiro ryo kugira umuryango n’urugo runezerewe. Ibi ntabwo ari ihame gusa ni bimwe mu byafasha umuryango wawe guhora unezerewe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abadepite bakoze agashya biyambika nk’abanyeshuri.

Akamaro utaruzi ko kurya ubunyobwa