in

Aba-Diaspora b’abanyarwandakazi bashyizwe igorora! Hagiye gutangira irushanwa rya Miss Rwanda Diaspora

Bad Rama usanzwe ari umuyobozi wa The Mane, yatangaje ko amaze imyaka irenga itatu atekereza ku mushinga wo gutegura irushanwa ‘Miss Rwanda Diaspora’, kandi guhera mu 2024 iri rushanwa rizatangirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023 cyabereye kuri B Hotel.

Yavuze ko iri rushanwa rizajya ‘rikora amajonjora muri Canada, Amerika no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.’

Aristide Gahunzire wabaye umujyanama wa The Mane, uri gufatanya na Bad Rama mu gutegura iri rushanwa, avuga ko bazajya bahitamo abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

Umukobwa uzajya uhiga abandi, azajya ahabwa ibihembo birimo gufashwa kugaruka mu Rwanda, gusura ibice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwa ‘Visit Rwanda’.

Bad Rama avuga ko iri rushanwa aryitezeho kuzamura urwego rwo kumenyekana kw’Igihugu, ndetse na Label ye ya The Mane.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tandukana no kugira ipfunwe uterwa no kugira inkovu n’amabara ufite ku ruhu rwawe! Dore igisubizo ku bantu bafite inkovu n’amabara ku mubiri byanze gukira

APR FC ituye umujinya Gorilla rutahizamu Victor Mbaoma atsinda ibitego bitumye acecekesha abamwibeshyagaho