in

Zuchu wa Diamond Platinumz afashe icyemezo kitoroshye

Umuhanzikazi Zuchu uri mu urukundo na Diamond Platnumz yafashe icyemezo
kitoroshye aho yasubitse ibitaramo yari afite muri Kenya, mu mpera z’iki cyumweru byimurirwa amatariki.

Mu butumwa budasobanura impamvu umuhanzikazi Zuchu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ibitaramo yagombaga gukora mu mpera z’iki cyumweru byasubitswe.

Zuchu wagombaga gukorera igitaramo kimwe muri Nairobi kuwa 10 Ukuboza 2022, ikindi kikabera i Erdoret kuwa 11 Ukuboza 2022, kuri ubu yatangaje ko bitakibaye.

Yagize Ati:”Twese turatunguwe ariko amakuru meza ni uko ibitaramo byose byahawe undi mwanya mu mpera z’icyumweru kizizihirizwamo Pasika.”

Atangaza n’igihe byimuriweho ati:”Kimwe kizaba kuwa gatandatu kuwa 08 Mata 2023, ikindi kibe ku cyumweru kuwa 09 Mata 2023 turizera ko mwese muzaza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, wiba umwana kuko uyu mukobwa witwara gutya yaragupfiriye||gira icyo ukora.

Uyu munsi Portugal iranyukira mugafuka Morocco cyangwa Morocco irakwega agatuza!?