in

Zizou yavuze uko we na The Ben barokotse impanuka yari igiye kubambura ubuzima

Nyuma y’iminsi mike Zizou Alpacino ashyize hanze indirimbo yise ‘Ihogoza’ yahurijemo abahanzi The Ben, Yvan Buravan na Mike Kayihura, yavuze uburyo we na The Ben barokotse impanuka ikomeye ubwo bari bahuye gukora iyi ndirimbo.

Mu kiganiro Zizou Alpacino yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko atazibagirwa ukuntu muri 2019 ubwo yavaga muri studio gukora iyi ndirimbo we na The Ben bakoze impanuka ikomeye yari igiye kubambura ubuzima.

Yagize “Twari tuvuye kuri studio mu Rugando, The Ben ni we wari utwaye anjyanye mu rugo i Nyamirambo. Mu gihe twari tugeze mu Rugunga duhura n’imodoka yiruka cyane, yari itugonze Imana ikinga akaboko.”

Zizou yavuze ko mu gihe bahuraga n’iyi modoka yihutaga cyane, The Ben yihutiye kuyikwepa birangira bagonze inkengero z’umuhanda, imodoka bari barimo irangirika cyane ariko bo ntibagira icyo baba.

Uyu musore yavuze ko usibye Imana yakinze akaboko igakoresha The Ben akihutira kujya mu nkengero z’umuhanda, hari kuba haravuzwe izindi nkuru zitari nziza ku bakunzi b’umuziki.

Zizou Alpacino
The Ben

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wanjye yagiye mu kazi asambana n’umugabo bagahuriyemo arabimpisha nyamara ndabimenya| Akazi nkamukuremo cg mwihorere?| Mungire inama

Umugabo yaciye agahigo ko kwiteza inkingo enye za coronavirus icyarimwe.