in ,

Zinedine Zidane ari mu mazi abira nyuma yo gukora igikorwa abakinnyi bafashe nk’ubugambanyi(Iyumvire)

Real Madrid players angry

Nyuma yuko umutoza Zinedine Zidane ahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Real Madrid mu mwaka w’i 2016, uyu mugabo yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi dore ko byanamufashije gutwara igikombe cya Champions League inshuro ebyiri zikurikiranye n’ibindi bikombe byinshi gusa ibyo amaze gukora byo ntibyashimishije na gato abakinnyi ba Real Madrid kuburyo mu rwambariro rwa rw’iyi kipe havutsemo umwuka mubi. James Rodriguez et Zinédine Zidane  (Reuters)

Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo twabagejejeho inkuru yuko umunya Colombia James Rodriguez utaranyuze umutoza Zidane mu mikinire ye yavuye muri iyi kipe ku ntizanyo akerekeza mu ikipe ya Bayern Munich aho azayikinira imyaka ibiri, ibi abakinnyi ba Real Madrid bakimara kubimenya byarababje cyane bitewe n’ukuntu uyu musore ari umwe mubakunzwe cyane na bagenzi be ndetse w’umuhanga kuko yanaguzwe n’amafaranga atagira ingano ubwo yavaga muri Monaco. Ubusesenguzi dukesha umunyamakuru w’umunya Espagne ukorera ikinyamakuru Cadena buravuga ko igenda ry’uyu musore ryababaje bikoemeye bagenzi be nubwo bwose bari baziko ashobora kugenda gusa bari biringiye ko ikipe izamuha ibyo ayisaba akahaguma. Uyu munyamakuru akomeza avuga ko iki ari ikizamini gikomeye cyane kuri Zidane kuzabasha kugarura umwuka mwiza mu bakinnyi kuko bose bababajwe bikomeye n’igenda rya James Rodriguez.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yavuze ku makuru ye na Meddy yo kugaruka mu Rwanda

Agahinda: Umukinnyi ukomeye w’umutaliyani yemeye ko yishe nyina na mushiki we(inkuru irambuye)