in

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagore.

Ubugumba ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imiryango y’abatuye isi aho usanga bwibasira abashakanye bityo kigatera ingorane zikomeye hagati yabo ku buryo hamwe unasanga bitera intonganya za buri munsi ndetse no gusenyuka kw’ingo zimwe na zimwe cyane ko burya buri umuryango uba wifuza gubyara ugaheka. Ubugumba rero bushobora guturuka ku mugore cyangwa ku mugabo bityo mu gihe bibayeho bikaba ari inshingano za buri wese mu gushakira umuti iki kibazo aho kwitana bamwana.

Iki kibazo akenshi usanga gikunze kugaragara ku bagore kurusha abagabo. Ku bagore ubugumba burimo amoko abiri: ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu, naho ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda.

Aha rero ngo ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba, akihutira kujya kwa muganga bakamurebera ikibitera. Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutera ikibazo cy’ubugumba cyangwa kutabyara hagati y’abashakanye:

1.Kuziba kw’imiyoborantanga

Hari n’igihe umugore ashobora kuba yarazibye imiyoborantanga, aho usanga kimwe cya kane cy’abagore baba ingumba kubera iki kibazo,bityo ngo gusama bikaba bidashoboka kuko intangagabo zibura aho zinjirira. Gusa ngo birashoboka ko intanga ngabo n’intanga ngore bihurira hanze y’umura ibi rero bikaba bitera kuba umugore yasamira inyuma y’umura.

2.Imihindagurikire y’ukwezi k’umugore

Hari abagore bafite ukwezi guhindagurika. Akaba atabasha kumenya igihe imihango izira kuko ukwezi kwe guhindagurika cyane. Hakaba ubwo imihango ije muri uku kwezi ubundi hagashira andi mezi abiri ntakintu arabona. Niba uri umugore ukaba ufite ukwezi kuri munsi y’iminsi 21 cyangwa kurenza iminsi 35 ,ugomba kwihutira kwa muganga akakugira inama y’uburyo wabyifatamo kuko bishobora kukiviramo gutinda kubona urubyaro.

3.Intanga ngore z’ibihuhwe

Hari ubwo umugore ashobora kuba ingumba kubera ko adafite intanga ngore cyangwa se igihe azifite ariko ari ibihuhwe, muri iki gihe ngo bishoboka ko umugore bamutera intanga hanyuma zigahuzwa n’iz’umugabo.

4.Indwara

Hari indwara zimwe na zimwe zatera iki kibazo. Ingero batanga ni:Diyabete, Umwingo,indwara z’ibyuririzi za canseri,..Niba ubona warabuze urubyaro kandi hari indwara imwe muri izi waba urwaye,cyangwa indi ukeka ko yaba ibitera,banza uzivuze zikire neza ntakabuza uzatwita kandi wibaruke ntakibazo.
Izindi ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza nazo zishobora gutuma imiyoborantanga yifunga .

5.Ibiro

Indi mpamvu nkuko tubikesha urubuga tomberenceinterapidement.fr, umuntu unanutse bikabije cyangwa ubyibushye kuburyo burenze ibikenewe ashobora kubura urubyaro. Uku kunanuka cyangwa kubyibuha cyane bituma habaho guhindagurika mu misemburo ye.

Ikindi gishobora gutuma utabyara ni ugukora imyitozo ngororamubiri ikabije cyangwa se imirire mibi.

6.Ururenda

Ikindi gishobora gutuma umugore aba ingumba ni igihe ururenda rwe rudashobora gufasha intanga ngabo kwihuta ngo igere mu murerantanga. Aha rero ngo bashobora guhuza intanga ngore n’intanga ngabo ku buryo bwa gihanga ku buryo zizatanga umwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Jordan Mushambokazi n’umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

ShaddyBoo ati “Abakinnyi tuzabahemba urukundo ku gitanda”