in

Zari yasubije umugore ukomeje kuvuga ko Shakib ari umugabo we basezeranye imbere y’amategeko bikaza kurangira amumwibye

Umugore wo muri Uganda uba muri America witwa Nalule Shamirah Sembatya uzwi ku mazina ya Mimi yavuze ko we n’umukunzi wa Zari kuri witwa Shakib Lutaaya, bashakanye ndetse ko nta gatanya barahana.

Uyu Mimi yabigaragaje ubwo yashyiraga hanze impapuro zigaragaza ko we na Shakib bakoze ubukwe muri 2016 ndetse bakaba nta gatanya bigeze bahana bivuze ko akiri umugore wa Shakib mu imbere y’amategeko.

Ikinyamakuru Nairobi News gikomeza kibitanaza ko nyuma y’umwaka umwe bakoze ubukwe, muri Gicurasi 2017 Mimi yatangiye gushakira Shakib Visa ngo amusange muri Amerika, gusa byose byaje kwicwa na Zari ashinja kumushukira umugabo akamukurikira kuko ari umuntu uzwi cyane.

Zari yabajijwe n’umwe mu bafana be niba ibyo ashinjwa  byo gutwara umugabo w’abandi aribyo koko, mu magambo make avuga ko ari abashaka kwamamara. Ati “Abashakisha kwamamara.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byose ni Imana, umukinnyi wa Manchester United yahisemo kureka umupira yibera Padiri

Umuhanzi Davis d yahaye impano ikomeye abakunzi be izabafasha mu gutera akabariro