in

Byose ni Imana, umukinnyi wa Manchester United yahisemo kureka umupira yibera Padiri

Ni mugabo ukomoka muri Irlande y’Amajyaruguru witwa Philip Mulryne yaretse yahagaritse ibijyanye n’umupira w’amaguru yiyegurira Imana ndetse kuri ubu yasabye abafana b’amakipe kutayajyamo ngo batererane Yezu.

Uyu mugabo w’imyaka 44,yamaze imyaka irindwi kuri Old Trafford akinira Manchester United, nyuma yo kuzamukira mu ishuri rya ruhago rya Man United ndetse yagiye ahabwa imikino mu ikipe ya mbere na Sir Alex Ferguson.

Yaje kuva muri United yerekeza muri Cardiff na Leyton Orient mbere y’uko asezera ku mupira muri 2009 afite myaka 31.

Aho kugira ngo ajye mu byo gutoza nkuko bamwe mu bakinnyi babigenza,uyu mugabo yahinduye inzira ajya kwiga kugira ngo abe umupadiri muri kiliziya gatolika y’i Roma.

Yigeze ahembwa ibihumbi 600 by’amapawundi nk’umukinnyi wabigize umwuga ariko we avuga ko yarambiwe iby’amafaranga,amamodoka,utubyiniro no gukundwa n’abagore birangwa mu bakinnyi.

Ubu uyu mugabo arashikamye muri kiliziya Gatolika ndetse ngo ubu azwi ku izina rya Reverend Father Philip Mulryne.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Utumye ngira amatsiko yo kureba Imana yakuremye”Dj Sonia yongeye kuzonga abiganjemo abasore

Zari yasubije umugore ukomeje kuvuga ko Shakib ari umugabo we basezeranye imbere y’amategeko bikaza kurangira amumwibye