in

Yolo The Queen yakinze abantu ibikarito mu maso maze abereka ibidahari

Yolo The Queen yakinze abantu ibikarito mu maso maze abereka ibidahari.

Umunyamideli Yolo The Queen uherutse gushyira hanze Screen shoot y’amafaranga avuga ko yayohererejwe n’umuntu washakaga numero ye byaje kugaragara ko byose byari ukubeshya.

Impamvu yaje kuvumburwa ko abeshya byagaragariye mu ifoto yashyize hanze bigaragara ko amafaranga yari yohererejwe ari Miliyoni n’igice 1.5M.

Gusa impamvu simusiga igaragaza ko byose byari ubushukanyi ni uko mu busanzwe kohereza amafaranga angana na Miliyoni 1 frw kugeza kuri ebyiri(1,000,000-2,000,000) bakata amafaranga angana n’icyatanu (1500frw) .

Gusa ku ifoto we yashyize hanze yagaragaje ko yohererejwe Miliyoni imwe n’igice uwayohereje agakatwa amafaranga magana 250frw kandi mu busanzwe uwukatwa 250frw ari umuntu woherereje ibihumbi 10000frw kugeza ku bihumbi 150000frw.

Bino byakomeje kwerekana ko ari ibyo yashatse kwiyitirira kandi bitabayeho kuko ashobora kuba yarohererejwe amafaranga  ari hagati y’ibihumbi(10000frw-150000frw) akiyongereraho andi ariko mubyukuri atariyo yakiriye .

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yanze kwambikwa impeta mu rusengero n’umugabo we ataramugurira imyenda ya musabye

Umukecuru yateye abatari bake kumirwa(video)