in

Umugeni yanze kwambikwa impeta mu rusengero n’umugabo we ataramugurira imyenda ya musabye

Umugeni yahagaritse gahunda yo kwambikwa impeta  n’umugabo we ataramugurira umupira wo kwambara n’inkweto.

Uyu munsi kuwa Gatandatu muri paruwasi Gatolika ya Kanyinya, muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi habereye ibidasanzwe ubwo umusaseridoti yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n’uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n’inkweto nta masezerano yemera gukora.

Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

Nyuma y’uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n’inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw’amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n’umugabo we.

Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y’amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandukanywa n’urupfu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndakazwa n’ubusa” Bwiza ubwo yabazwaga ibibazo by’amatsiko bitandukanye, yatunguye abantu ubwo yavugaga igice cy’umubiri we abona ko ari kiza kuruta ibindi byose

Yolo The Queen yakinze abantu ibikarito mu maso maze abereka ibidahari