Umuhanzi Big Fizzo wo mu Burundi abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp, yibukije The Ben witegura gutaramira i Burundi ko uko byagenda kose akwiye kwibuka ko agace agiye kujyamo gafite ba nyirako.
Big Fizzo yagize ati “Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.”
Ni ubutumwa Big Fizzo yatangaje mu gihe The Ben ari mu myiteguro yo kwerekeza mu Burundi, aho ateganya gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo azakora ku wa 30 Nzeri 2023 n’icyo azakora ku wa 01 ukwakira 2023.
