in

Yasekejwe n’umuneke, Imvano y’amashusho ya Ofosu Nketia arira agahita aceceka

Albert Ofosu amenyerewe cyane kuri Tiktok akaba akomoka mu gihugu cya Ghana muri Africa y’uburengerazuba.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda na GhanaWeb cyo muri Ghana bivuga ko uyu mwana yashakaga iteke ariko ahabwa umuneke.

Mama wa Ofosu Nketia avuga ko umwana yamusabye iteke ariko ntaryo afite umwana atangira kurira hanyuma aragenda amuzanira umuneke nuko umwana ahita akubita igitwenge.

Madamu Rosina nyina wa Ofuso avuga ko we na nyirakuru bahise batangira kumuhoza bamuririmbira indirimbo zisekeje akomeza guseka cyane.

Ikinyamakuru Ghanaweb ivuga ko ayo mashusho yafashwe na nyirarume wa Ofosu kugira ngo aze kwereka ise wa Ofosu ibyo umwana yiriwe yikora.

Nyuma y’igihe, yaje kugurisha telephone ye adasibye amashusho hanyuma uwo yagurishije telephone abonye ayo mashusho ahita ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye amafaranga ahabwa umukinnyi uhamagawe mu Amavubi

Videwo: Abantu bafotoye umugore n’umugabo barimo gutera akabariro mu idirishya